U Rwanda rugiye kongera kwakira inama muzamahanga ya Inclusive FinTech Forum Ku ntego y'ishiramari ryarenga miriyari Ebyiri n'igice
Mu mwaka wa 2026, u Rwanda ruzongera kwakira imwe mu nama mpuzamahanga zikomeye mu by’imari n’ikoranabuhanga, yitwa Inclusive FinTech Forum 2026, izaba kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 12 Werurwe i Kigali. Iyi nama izahuza abafata ibyemezo ku rwego rwo hejuru barimo abashinzwe gushyiraho politiki z’imari, abagenzuzi b’amabanki n’imari, abashoramari, n’abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga mu by'imari, bose bagamije gutegura no gushyira mu bikorwa azaza h’imari ishingiye ku ikoranabuhanga ridaheza kandi rigezweho muri Afurika.
Mu myaka ya 2024 na 2025, amahuriro nk’aya yagaragaje uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’ikoranabuhanga muri Afurika, aho yafashije mu gusinya amasezerano y’ishoramari ryarenga miliyari imwe n’igice z’Amadolari (1.5Billion US Dollar) mu bigo by’ikoranabuhanga. Ku Inclusive FinTech Forum 2026, intego yihaye ni ukurenga miliyari ebyiri n’igice z’Amadolari (2.5Billion US Dollar) binyuze mu masezerano azasinyirwamo, binyuze mu guhuza no guhanga udushya, igishoro n’amabwiriza atuma ibyo bitekerezo bihinduka imishinga ishyirwa mu bikorwa ku masoko.
Iyi nama kandi biteganyijwe ko igira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kiba cyayakiriye. Buri munsi, izahuza abantu barenga ibihumbi bitatu (3,000), ibi bikazatanga umusanzu ufatika mu rwego rw'amahoteli, n'ubukerarugendo.
Mu minsi itatu gusa, biteganyijwe ko aya mafaranga azinjizwa muri uru rwego azagera hagati ya miliyoni eshanu (5$) n'umunani (8$) z’Amadolari ya Amerika. Byongeye kandi, iyi nama izatanga akazi k’igihe gito ku bantu barenga magana 500, cyane cyane mu bijyanye n’itumanaho, ubwikorezi, ubusemuzi n’indi miirimo.
Ku rwego rw’abazitabira, Inclusive FinTech Forum 2026 izahuriza hamwe ibyiciro bitandukanye by’abafatanyabikorwa. Harimo abafata ibyemezo mu bya politiki barenga 100 bazaganira ku guhuza no kunoza amategeko agenga imari; abayobozi n’abashinze ibigo by’ikoranabuhanga ry’imari barenga 1,500 bazerekana udushya dukoresha ubwenge bw’ubukorano (AI) mu gutanga inguzanyo no koroshya serivisi z’imari; abashoramari barenga 300 bashaka gushora imari mu mishinga yambukiranya imipaka; ndetse n’abayobozi b’amabanki makuru ya Leta barenga 40 bazaganira ku ikoreshwa ry’amafaranga y’ikoranabuhanga akoreshwa n’ibihugu.
Uretse imibare n’ishoramari, Inclusive FinTech Forum 2026 igamije no kuzana impinduka zifatika ku buzima bw’abaturage.
Kimwe mu bibazo bikomeye muri Afurika ni ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga, gikunze kugera hagati ya 8% na 10% . Iyi nama izashyigikira ibisubizo by’ikoranabuhanga bigamije kumanura iki kigero kikagera kuri 3%, bikazafasha kuzigama asaga miliyari ebyiri z’Amadolari ya Amerika buri mwaka, ayo mafaranga akagaruka mu mifuka y’imiryango n’abacuruzi bato.
Mu minsi itatu izamara, i Kigali izahinduka ihuriro ry’ibiganiro byimbitse, aho udushya, ishoramari n’amategeko bizahuzwa mu buryo bufatika. Abazitabira baturutse mu bihugu birenga mirongo 80 bazasangira ubumenyi, basangizanye ingero z’ibyakozwe neza, banashyireho imikoranire izafasha Afurika kuva ku bitekerezo byiza ikagera ku bikorwa bifatika, birambye kandi bigirira akamaro abaturage bayo.
Mu banyarwanda, Goverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda, Madame Soraya HAKUZIYAREMYE akaba ari umweu mu bazatanga ibiganiro muri iyi nama.